Igishanga cya Rwasave

Kubijyanye na Wikipedia

Igishanga cya Rwasave kiri hagati y’akarere ka Gisagara n'akarere Huye.

Tumenye Igishanga cya Rwasave[hindura | hindura inkomoko]

Abahinzi bahinga muri icyi gishanga kizwi ku izina rya Rwasave gihuriweho n’uturere twa Gisagara na Huye mu mwaka 2013 bavugaga ko nyuma y’uko ubuyobozi bwayoboraga koperative ihinga umuceri buvuyeho bunyereje amafaranga angana na miliyoni 29 byatumye batangira gukorera mu gihombo. Basabaga ko inzego zibishinzwe zabakurikirana vuba icyo kibazo ibikorwa byabo by’ubuhinzi bikongera kugenda neza nk’uko byahoze mbere.[1]Ubuyobozi bw’iyi koperative bwavugaga ko nubwo iki kibazo kimaze igihe cy’umwaka n’amezi 6, cyashyikirijwe inkiko.Iyo koperative yakorera ibikorwa byayo by’ubuhinzi k’ubutaka bufite hegitali 103 buri mu gishanga cya Rwasave; Iki gishanga kikaba gihuriweho n’imirenge 2 yo mu karere ka Gisagara ariyo Save na Kibirizi n’ ibiri yo mu karere ka Huye, Mbazi na Ngoma.[2]

Umutekano munzira zambukiranya utwo turere[hindura | hindura inkomoko]

Igishanga cya Rwasave kigira inzira zikinyuramo zambukiranya utu turere twombi.Abaturage mu mwaka 2016 bavugaga ko mu masaha ya nimugoroba muri iyi nzira habaga hari insoresore zihabategera zikabambura ibyo bavuye guhaha,ndetse ngo rimwe na rimwe zikanahabakubitira.Abaturage kandi bavuga ko mu myaka ishize muri iyi nzira bahiciye umuntu avuye mu mujyi wa Huye,kuburyo mwicyogihe ngo nta muntu wari ugipfa kuhanyura ari wenyine mu masaha ya nimugoroba.[1]Ubuyobozi bwahumurizaga kandi abaturage, bababwira ko n’ingabo z’igihugu zirimo zihakora uburinzi, bityo bakaba bakwiye gushyira umutima hamwe.Bavugaga ko nta muntu uzongera kugirira ikibazo aho hantu rwose ko ubuyobozi bwabihagurukiye,bufatanyije n’abaturage ubwabo,bati nibahumure ntacyabananira.[2]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://igihe.com/ubukungu/article/huye-gisagara-muri-koperetive-y
  2. 2.0 2.1 https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abajura-mu-rwasave-babangamiye-abahahira-i-huye